Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

GISAGARA: Ubuyobozi buriho ubu butanga icyizere ko Jenoside itazongera

$
0
0

GISAGARA: Ubuyobozi buriho ubu butanga icyizere ko Jenoside itazongera
Amwe mu magambo yavugiwe mu murenge wa Mugombwa ubwo bibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi hanashyingurwa imibiri 18 isanga indi 34451 ihashyinguye, yahumurizaga abahatuye n’abanyarwanda muri rusange babwirwa ko bakwiye guharanira gukora bakiteza imbere kuko mu Rwanda ari amahoro ubuyobozi buriho ubu butameze nk’ubwo mugihe cyashize aho bwahamagariraga abantu gucanamo.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, aho abari bawitabiriye babanje kunyura ahantu hatandukanye hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside. Nyuma habaye igitambo cya Misa aho basabiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NYIRAMANA Jacqueline, umwe mu batanze ubuhamya yashimiye Leta ko ibaba hafi,anagaragaza ko kwigira bishoboka kandi ko bibafitiye umumaro.
MVUKIYEHE Innocent,umunyabanga nshingabikorwa w’Akarere ka Gisagara, yagarutse ku gutanga amakuru ku gihe kuko kugeza nanubu hari abataravuga aho bashyize imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro. Anongeraho ko hari abubakiwe inzu ariko ugasanga zarasenyutse;hakaba ari muri urwo rwego hari inzu 250 zigomba gusanwa.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka GISAGARA Uwiringiyimana Emmanuel yihanganishije ababuze ababo. Yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda ari uguharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Akaba agira inama abantu bafite umutima ukirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka ndetse hakanerekanwa aho indi mibiri itaraboneka iherereye.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka, depite Gahondogo Athanasie, yagarutse ku mateka ya Jenoside avuga ko kuba yarahagaritswe n’abanyarwanda, ari ikimenyetso cy’uko kwigira bishoboka. Akaba ashimira ubuyobozi buriho ubu avuga ko kuba ari bwiza, ari icyizere cy’uko amateka mabi U Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho; dore ko buharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
depite Gahondogo Athanasie ati “Ubuyobozi buriho ubu butanga icyizere cy’uko tutazongera kuba mu byo twabayemo, niduharanire kwigira rero kandi kandi turangwe n’ubumwe nk’abanyarwanda”
Mu gihe Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi bigikomeje mu minsi ijana, abaturage bo mu murenge wa Mugombwa nabo bongeye kwibutswa ko bagomba gufasha abacitse ku icumu rya Jenocide kugirango kwigira nyako kugerweho; nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka ibivuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>